Umuhanzi ugezweho muri iki gihe, Chriss Eazy yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Ideni’ yakoreye mu bice bitandukanye byo mu Rwanda, anagera muri Uganda mu rwego rwo kugaragaza urwego ashaka gushyiraho urugendo rwe rw’umuziki.
Amashusho y’iyi ndirimbo, uyu muhanzi
yayashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gashyantare
2023, afite iminota 4’.
Uyu muhanzi yari amaze iminsi
ararikira abakunzi be iyi ndirimbo, nyuma y’indirimbo yise ‘Basi Sorry’
yakoranye na Paccy Kizito.
Junior Giti ureberera inyungu za
Chriss Eazy, yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro bashatse gushyira imbaraga
mu buryo basanzwe bakoramo amashusho y’indirimbo z’uyu muhanzi, aho
bagaragaza nibura ibice umunani aya mashusho yafatiwemo.
Junior yavuze ko amashusho y’iyi
ndirimbo yafatiwe muri Uganda, kandi banayakorera kuri Sunday Park i
Nyarutarama, aho bayafatiye mu bice bigera ku munani.
Ati “Ni amashusho adasanzwe buri wese
yabibona”.
Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo yakozwe
na Element ubwo yari akiri muri Country Records, naho amashusho (Video) yakozwe
na Samy Swithc, ayoborwa na nyirubwite Chriss Eazy.
Mu mashusho y'iyi ndirimbo, uyu
muhanzi agaragaramo ari kumwe n'abasore n'inkumi bamufasha kubyina ibyo aba
aririmba.
Junior Giti avuga ko iyi ndirimbo
yakozwe mu gihe kingana n'ukwezi kumwe kugira ngo ibe isohotse.
Yongeraho ko nko kuri Sunday Park,
bakoreye mu bice umunani bihagize, kugira ngo babashe kuyikora nk'uko babyifuza.
Muri iyi ndirimbo, Chriss Eazy yishyira
mu mwanya w'umusore ubwira umukobwa bakundana ko amukunda ku buryo aba yifuza
ko bajyana muri Edeni.
Ntacyo baza bambaza... Nta n’icyo
batwishyuza.. Cherie wanjye tujyane muri Edeni.
Chriss Eazy yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yise ‘Edeni’ Chriss Eazy yakoreye amashusho mu Rwanda no muri Uganda
Junior Giti yavuze ko amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda no muri Uganda
Chris Eazy mu ifatwa ry'amashusho ya edeni
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘EDENI’ YA CHRISS EAZY
TANGA IGITECYEREZO